Umutoza mukuru w' ikipe ya Simba muri Tanzania Zoran Maki, yamaze gutandukana niyi kipe ifite ibigwi muri Tanzania.
Itangazo ryaturutse mu bunyamabanga bwiyi kipe ya Simba mwashizweho umukono na Barbara Gonzalez, rivuga ko Simba yatandukanye n'umutoza habayeho ubwumvikane ku mpande zombi, ni ukuvuga kuruhande rw'ubuyobozi bwa Simba ndetse n'Umutoza Zoran Maki.
Ikipe ya Simba isigaye yarabaye insina ngufi kuri mucyeba wayo w'ibihe byose Yanga.
Kugeza ubu ikipe ya Simba yabaye isigaranywe n'umutoza w'ungirije witwa Suleiman Matola.
Kugeza ubu ntayandi makuru avuga icyaba cyatumye Simba itandukana n'umutoza usibye ko mu minsi ishyize Simba yagiye igira ibibazo by'umasaruro muke aho mucyeba wayo Yanga iherutse kuyitwara igikombe cya Champion.
Bagabo John