Perezida wa Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele, yatangaje ko atari kamara muri iyo kipe kuko hari nabandi bayobora.

Ibi Uwayezu yabitangarije mu kiganiro gitambuka kuri Television Rwanda kitwa Kickoff.
Muri iki kiganiro Uwayezu Jean Fidele yavuzeko yiteguye kuva ku buyobozi bwa ikipe ya Rayon Sports ikunze kwitwa ikipe ya Rubanda mu gihe azaba ashoje manda ye.
Ikibazo yabagijwe n'Umunyamakuru Ruth Rigoga, ko mugihe abakunzi ba Rayon bakwifuza ko akomeza kuyobora byagenda gute
Uwayezu Jean Fidele yavuze ko atariwe kamara mu ikipe hakwiriye kurebwa n'abandi bayobora Rayon Sports.
Uwayezu Jean Fidele, azasoza manda y'imyaka ine umwaka utaha wa 2024 kuko yatorewe kuyobora Gikundiro muri 2020
Bagabo John