Umunyamakuru Sam Karenzi akaba na nyiri Radio SK fm, yasubije uwitwa Ruhumuriza kuri X wari banditse ubutumwa asaba Samu karenzi gusaba imbabazi biturutse ku magambo yari yavugiye ku kiganiro kitwa Urukiko rw'ikirenga rw'imikino. Ruhumurizza yagize ati" Bwana @SamKarenzi , mucyubahiro tukugomba, ukwiriye gusaba imbabazi kuri izi microphone wavugiyeho ko Young Africans itazaza none ikaba yaje. Hano wagonze umuzamu, gusa bibaho guhubuka pe. Ubwo rero ntiwihagarareho, usabwe gusaba imbabazi. Murakoze.

Sam Karenzi yahise asubiza Ruhumuriza amusaba guhagarika kwirirwa murizo Campaign.
Ati" Mukwiye guhagarika kwirirwa muri izo Campaign kuko ntabushobozi mufite bwo kutwangisha abadukunda, navuga ko itazaza mbere ya le 2/8 kuko nibwo Supar Cup yari iteganyijwe. Nibyiza ko byahindutse Rayon ikabyungukiramo., mujye muzana ikiganiro cyose ntimugatemo icyo mushaka".

Rayonsports ifitanye umukino wa gicuti na Yanga yomuri Tanzania yanamaze kugera mu Rwanda, umukino uteganyijwe kuri uyu wagatanu tariki ya 15 Kanama kuri Stade Amahoro Iremera.

Bagabo John
