Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kamena 2023 nibwo hasakaye inkuru y'akababaro kurupfu rw'uwahoze ari umutoza Nduhirabandi Abdoul-Karim uzwi nka Coka.

Bamwe mu banyamakuru bakora mu ishami ry'amakuru ya Siporo ndetse nabamwe mu bakinyi babanye na nyakwigendera Nduhirabandi, bashenguwe n'urupfu rw'uwo mutoza.
Bamwe muri abo banyamakuru bashenguwe n'urupfu rwa Nduhirabandi Abdoul-Karim, harimo Imfurayacu Jean Luc umunyamakuru wa B&B ndetse na Clarisse Uwimana bakorana.
Dore ubutumwa banditse ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.
Mubandi bashenguwe n'urupfu rwa Nduhirabandi harimo abakinyi nka
Abakinnyi barimo Bizimana Djihadi, Hakizimana Muhadjiri, Haruna Niyonzima, ndetse n’abamwe mu batoza batandukanye babanye na Nduhirabandi mu mwuga w'ubutoza.
Nyakwigendera Nduhirabandi yatoje amakipe atandukanye harimo
Marine FC yamazemo imyaka myinshi kurusha izindi, Kirehe FC na Étincelles FC y’iwabo mu karere ka Rubavu.
Amakuru avuga uyu nyakwigendera Nduhirabandi yari amaze igihe kinini arwaye, bivugwa ko yabanje kurwarira mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, aza koherezwa mu bitaro bya CHUK, ndetse aza no kujyanwa mu Bitaro Bikuru byitiriwe Umwami Faysal, nyuma ajyanwa kuvurirwa muri Kenya ariko yari yagarutse mu Rwanda yatoye mitende.
Umuhango wo gushyigura Nyakwigendera uteganyijwe kuzakorwa ejo ku wagatandatu tariki 17 Kamena 2023 mu irimbi rikuru rya Rubavu, ari na ho hari kubera ikiriyo.
Bagabo John