Ikipe ya Fc Barcelona yo mugihugu cya Spain yikojejeje mugihugu cya Misiri (Egypt) itira umukinnyi wimyaka 18 witwa Mohamed Abdelkarim ukina Asatira abazwi nkaba rutahizamu, ni nyuma yuko ahogoje Benshi mugikombe cy’isi cyabatarengeje imyaka 17 cyabaye umwaka ushize.
Uyu mukinnyi numwe mubakiri bato beza kumugabane wa Africa dore ko yavutse mumwaka wa 2008 mukwezi kwa 1 bivuzeko yujuje imyaka 18 uku kwezi. Yamenyekanye cyane kubera impano itangaje yagaragaje mugikombe cy’isi cyabatarengeje 17 giherutse kubera Muri Qatar, dore ko yatsinze ibitego bibiri.

Uyu mukinnyi azakoreshwa mwikipe ya Barcelona (B). mumasezerano ye yabaye hagati y’impande zombi harimo kumugura igihe kirekire hakurikijwe umusaruro azatanga. Ninyuma yabandi bakinnyi bavuye mu makipe yo Muri Africa bakerekeza Muri iyi kipe abaheruka ni nka Abdul aziz Issa wo Muri Ghana na Ibrahim diarra ukomoka Muri Ghana.

Uwituze Hubert Tresor
