Kuri uyu wa kabiri tariki ya 13 Mutarama 2026 nibwo Umusore witwa Nizeyimana Alexandre, uherutse kwitaba Imana bicyekwa ko yiyahuye kubera Rayon Sports yatsinzwe na APR, yashyinguwe n'abakunzi b'umupira w'amaguru by'Umwihariko Abafana ba Rayon Sports, ariko hakaba harimo n'abayandi makipe nka APR ndetse na Kiyovu Sports.
Mu kiganiro kigufi Perezida w'Abafana ba Rayon Sports Muhawenimana Claude yagiranye n'ikinyamakuru rubanda, wari wajyajye n'abafana ba Rayon Sports yavuzeko bababajwe cyane n'urupfu rw'uriya mufana anihanganisha n'umuryango we muri rusange.

Claude yavuze ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports n'abakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange bagiye gufata mu mugongo umuryango wa Nyakwigendera Nizeyimana Alexandre.
Ati" Ubuyobozi bwa Rayon Sports twagiye gutabara no gufata mu mugongo umuryango w'umushyushya rugamba wacu watuvuyemo, ikindi naku bwira ni uko hari n'abandi bakunzi b'umupira w'amaguru bafana andi makipe nka APR na Kiyovu nubwo bo batambaye imyenda y'amakipe yabo ariko barihano.".

Mu gusoza Claude yavuzeko nubwo bitoroshye guhisha amarangamutima yacu mu gufana, ariko dukwiriye kujya tugerageza tukamenya ko gutsindwa no gutsinda bibaho Kandi ubuzima bugakomeza., ariko nanone asaba Abafana kujya basererezanya ariko badaseserezanya kuko ariho haturuka umujinya nkuriya ugasanga umuntu afashe imyanziro yo kwiyambura ubuzima.
Kuri uyu wagatandatu tariki ya 10 Mutarama 2026 nibwo APR yanyagiye Rayon Sports ibitego 4-1
Bagabo John
