•     

Abaturage bagiye kujya bavoma amazi bakoresheje ikarita

Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group kivuga ko nyuma yaho hakozwe ubushakashatsi mu turere tune mu gihugu hagiye gukoreshwa ikoranabuhanga ry'ikarita izajya ikoreshwa umuntu avoma amazi akurikije amafaranga afite ku ikarita ye.

Abaturage bagiye kujya bavoma bakoresheje ikarita

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Gasabo umurenge wa Kagugu, bavoma ku ivomo rusange bishimira ko ryabafashije cyane kuko mbere ubu buryo bw'ikoranabuhanga bwo gukoresha ikarita  butaraza wasanganga bahura n'imbogamizi zitandukanye harimo no kuba iyo basangaga umuntu uvomesha adahari batahaga ntamazi bajyanye.

Ni mugihe kuri ubu bafite ikarita kuburyo umuntu wese ahita agenda agakoza ku ikarita iba iriho amafaranga 20 agahita avoma ijerekani ye agahita yitahira agakomeza n'indi mirimo.

Umuyobozi wa Wasac Group Prof Omar Munyaneza avuga ko iri koranabuhanga rigiye kwifashishwa nyuma yo kurigeragereza ku mavomo rusange mu turere 4 tw’igihugu, bagasanga rikora neza.

Prof Omar Munyaneza Umuyobozi muri Wasac Group

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangataje ko ingo z’abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza zigeze ku gipimo cya 90%, zikaba zariyongereye kuko zari kuri  87% mu 2017.

NISR yagaragaje ko muri 90% by’abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza, 68% byabo bashobora kuyabona bakoresheje iminota iri munsi ya 30, mu gihe 21% bayabona bakoze urugendo ruri hejuru y’imonota 30.

NISR yagaragaje ko abaturage bishimira uko babona amazi meza yo kunywa bari ku mpuzandengo ya 45%, bakaba baraga anyutse ugereranyije na 2017 kuko bari kuri 53%.

Ni mu gihe mu mijyi abishimira kubona amazi meza yo kunywa ari 40% bavuye kuri 53%, kimwe no mu cyaro bari ku gipimo cya 48% bavuye kuri 53%.
 
Bagabo John