Kenya: Umugore yahuye n'ibyago bikomeye nyuma yo gupfusha umugabo we, ubwo bari mu myiteguro yo kujya ku mushyingura, umwana we w'imyaka 11 yahise ataka umutwe mu gihe bagiye ku mutwara kwa Muganga ahita ashyiramo umwuka
Uyu mubyeyi utuye ahitwa kakamega, yahuye n'ibyago nyuma yogupfusha umugabo we , umwana we w'umukobwa witwa Benta wari umunyeshuri yahise afatwa n'umutwe ako kanya mu gihe bagishaka uburyo bamutwara kwa muganga ahita yitaba Imana.
Uyu mubyeyi yasutse amarira yibaza ibi mubayeho ndetse anibaza uburyo abana icyenda asigaranye uburyo azabarera mu gihe nta bushobozi afite.
Amakuru avuga ko ubwo bari mu masengesho yo gusengera nyakwigendera, uwo mwana w'umukobwa yahise atangira gutaka umutwe ako kanya ahita yikubita hasi, misa yo guherekeza nyakwigendera yahise isubikwa ngo babanze batware umwana kwa muganga ariko yari yamaze gushyiramo umwuka.
Umwana yatatse umutwe ko uriho umurya ako kanya ahita yitaba Imana.
Biravugwa ko uwo nyakwigendera nawe yapfuye urupfu rwa mayobera kuko atigeze arwara.
Umuryango wa Nyakwigendera wasabye abagiraneza ku zafasha kwigisha abana icyenda basigaye.
Bagabo John