•     

Yashenye inzu ahita acukura imva ngo yishyingure.

Kenya: Muri Kenya haravugwa inkuru y'umugabo washenye inzu yabagamo hanyuma ahita acukura imva ngo ahite yishyingura kuko arambiwe n'ubuzima

Yashenye inzu ahita acukura imva ngo yishyingure

Uyu mugabo utuye ahitwa Kakamega, yateje impagarara mu baturage nyuma yo gusenya inzu yabagamo agafata inzugi n'amadirishya agahita abishyira se ngo kuko ubwo yubakaga iyo nzu inzugi n'amadirishya niwe wabimuhaye bityo yagombaga ku bimusubiza.

Abatanze ubuhamya bavuga ko uyu mugabo yabanje ku girana amakimbirane n'umugore we, nyuma yaho umugore we yahukaniye umugabo nibwo yahise afata icyo cyemezo cyo kwisenyeraho inzu hanyuma agacukura imva kugirango ngo yishyingure.

Ahari hubatse inzu niho yacukuye imva 

Ikinyamakuru Citizen Digital cyaganiriye nabamwe mu baturanye buyu mugabo,  maze bavuga ko icyatumye akora biriya byaturutse kunzoga nyinshi ndetse n'ibiyobyabwenge asanzwe akoresha kuko iyo atabinyweye aba ari muzima.

Uyu mugabo nyuma yogucukura imva yahise ashyiraho indabo arababwira ngo yarose aribupfe cyangwa hakagira muntu wo mu muryango wabo uri bupfe.

Bagabo John