•     

Abavandimwe bane bavukana baguye mu mpanuka y'imodoka

Umuryango umwe uri mugahinda n'amarira nyuma yaho abana babo bane bose bitabye Imana bazize impanuka y'imodoka ubwo bari bagiye gushyingura umwana wo kwase wabo mu karere ka Mwanga mu intara ya Kilimanjaro muri Tanzania.

Umubyeyi ari mu marira n'agahinda ko gupfusha abana be bane bose bazize impanuka y'imodoka

Uyu muryango washenguwe bikomeye no gupfusha abana babo bose uko ari bane bari bafite.

Nyina waba bana witwa Lilian Kunda, yatangarije ikinyamakuru Mwananchi ko yashenguwe n'urupfu rw'abanabe bane yari asigaranye, yagize ati"  nibyago bikomeye kuba napfushije abana bose narinsigaranye, ababana nibo  badufashaga muri byose kuko tugeze mu zabukuru tukaba tutakibasha kugira ikindi dukora. gusa buriya hari impamvu Imana yemeye ko ibi byago bitugeraho."

Nyina waba bana bitabye Imana witwa Lilian Kunda,  yashenguwe n'urupfu rw'abana be

Aba bana bose uko ari bane baribafite imirimo itandukanye,  aho Neech yari umuyobozi w’ishami ry’ibiza muri Banki ya ABSA, Dr. Norah yari umwarimu muri kaminuza ya Mzumbe, ishami rya Dar es Salaam, Dayana yari umucuruzi, naho Sia yakoraga mu kigega cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (NSSF), Ilala muri Dar es Salaam .

Sia yari afite imyaka 51, Neech yari afite imyaka 48, Dayana yari afite imyaka 47, naho Dr Noraha yari afite imyaka 42.

Aba bombi bitabye Imana kuri uyu wagatanu tariki ya 4 Kanama 2023 ubwo bari bagiye gushyingura umwana wo kwa se wabo wari witabye Imana  hanyuma imodoka barimo ikaza gukora impanuka ubwo yagonganaga n'imodoka yo mu bwoko bwa
Scania  abo bavandimwe bose bakahasiga ubuzima.

Bagabo John