Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira yavuze ko yakurikiranye ikibazo cy'abanyeshuri biga ku Kigo cy'Amashuri yisumbuye cya APENA TSS aho hari abanyeshuri biga mu ishami rya Software Development bagiye kumara igihembwe nta mwarimu bafite.
Iki kibazo cyari cyagaragajwe n'umwe mu bakoresha urubuga rwa X yahoze ari Twitter , yibaza uburyo abo banyeshuri harimo abazakora ikizamini cya Leta mu gihembwe gikurikiyeho uko bizagenda.

Mugushaka kumenya imiterere y'iki kibazo Ikinyamakuru rubanda cyabajije Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe iri shuri riherereyemo Bruno Rangira, maze avuga ko iki kibazo bakizi kandi bagikurikiranye.
Mubutumwa bugufi yandikiye Umunyamakuru yagize ati" Ubutumwa bwawe narabubonye, Ndanabikirikirana. Umwarimu yarasezeye nyuma yuko yafunguwe kuri Criminal Case yarimo akurikiranwaho. Ubu ikigo cyashyizeho uburyo abarimu bandi basangira amasomo mugihe tutegereje ko RTB itwoherereza umwarimu.
Bagabo John
