Kenya: Umunyeshuri uzwi ku mazina ya @AgbotiHero kuri Twitter yirukanywe muri Kaminuza azira ko atera umwaku abandi banyeshuri.

Amakuru avuga ko uwo munyeshuri @AgbotiHero yirukanywe muri kaminuza itatangajwe amazina azira kuba ngo atera umwaku kuburyo umunyeshuri bicaranye cyangwa begeranye ahita atsindwa ikizamini nubwo yaba yize kajana.
Umwe mu banyeshuri watanze ubuhamya, yavuzeko @AgbotiHero atera umwaku kuburyo ntamunyeshuri ushobora gutsinda ikizamini mugihe yegeranye cyangwa yicaranye n'uwo munyeshuri.
Yagize ati" Uriya munyeshuri yirukanywe nyuma y'ubusabe bw'abanyeshuri bavuga ko atera umwaku kuburyo niyo waba zize kajana utabasha gutsinda ikizamini wicyaranye na @AgbotiHero".
Kugeza ubu ntacyo uwo munyeshuri aragira icyo atangaza ku makuru avuga ko yirukanywe azira gutera umwaku abandi banyeshuri bigana.
Bagabo John