Umunyeshuri witwa Rabia Paul w'inyaka 19, utuye mu gace kitwa Musalala, mu Ntara ya Geita muri Tanzania, yiyahuye nyuma yogutsindwa ikizamini gisoza ikiciro Rusange, aho ari mu banyeshuri 23 babonye Zero mu kizamini hanyuma kwiyakira biramunanira nibwo yahise kwiyahura.
Iperereza Polisi yakoze, yasanze uwo nyakwigendera nyuma yo kumenya ko yabonye Zero mu kizamini cya Leta, yahise atangira kwigunga ndetse akomeza kugaragaza ukwiheba muriwe, nyina ngo amaze kubona ko umukobwa we ahora yigunze, yahise abwira mu sazawe ngo arebe amanota yagize kuko ngo ashobora kuba yatsinzwe.

Nyakwigendera akimara kumva ko musazawe agiye kureba amanota yagize, yahise ajya mu cyumba ahita afata umwitero ahita yimanika Niko guhita yitaba Imana
Ibi bikaba byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2025

Bagabo John
