Kenya: Umwalimu yatunguwe n'urwandiko yandikiwe n'umunyeshuri yigisha amubwirako iyo amubonye ubwonko bwe buba butagikora neza

Uyu mwalimu witwa Chioma Jane, wigisha uyu musore utatangajwe amazina ye muri segonderi, yashyize hanze ibaruwa yandikiwe n'uwo munyeshuri amusaba ko yamubera umukunzi.
Muri urwo rwandiko umusore yabwiye uwo mwalimu ko yamukunze kuva umunsi wambere amubona.
Ati" kuva umunsi wambere nkubona naragukunze kuburyo iyo umpagaze imbere ubwonko bwange buba butagikora neza kubera ubwiza bwawe ndagusaba ko wakwemera ukambera umukunzi wange"
Yakomeje avuga ko nubwo ntaho bahuriye mu nyaka ariko ngo kuriwe urukundo ntirushingira kumyaka ahubwo rushingira kubyo umuntu aba yakundiye undi.
Mubindi yagaragarije uwo mwalimu yihebeye, yamubwiye ko nubwo akiri muto intego ye ni ukwiga hanyuma ubumenyi azakura mu ishuri akazabukoresha aba umukire.
Bagabo John