•     

Musanze: Abiga muri INES Ruhengeri basanga iserukiramuco Ari umuyoboro uhuza imico yahandi n'u Rwanda

Mu ishuri rikuru ry'ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri habereyemo iserukiramuco ryitabiriwe ni bihugu birenga 15, aho hagaragajwe buri muco wa burigihugu hagamijwe kuhesha agaciro ibyahandi ndetse bikagira uruhare mu kwiyumvanamo kwa badahuje igihugu,ururimi n'umuco.

iserukiramuco ni INES Ruhengeri: Umuyoboro uhuza imico yahandi n'u Rwanda

Bamwe mu banyeshuri biga muri INES Ruhengeri ndetse n'abanyamahanga bitabiriye iserukiramuco bavuga ko byatumye bunguka byinshi bakanagira amakuru ahagije ku bindi bihugu bijyanye n'imico yabyo.kandi bikabafasha gukomeza gusigasira imico yo mu bihugu byabo cyane ko hakurikujwe uko buri gihugu cyagaragaje umuco wiwabo, burikimwe gifite umwihariko wacyo.

Uwikunda aime Jolly ni umwe mu banyarwanda kazi biga muri INES  witabiriye iserukiramuco yagize ati:"njyewe kuba nitabiriye  iserukiramuco biranshimishije cyane kuko menye byinshi bitandukanye kuko hari nk'amakuru narimfite ku bindi bihugu Kandi atariyo bikantere kumva nanze abantu baho,ariko naje gusobanukirwa kuri bimwe nibwiraga ntarimfitiye amakuru ahagije."

Abanyeshuri biga muri INES Ruhengeri

Mugenzi Antoine nawe ni umurundi witabiriye iserukiramico yagize ati:" Ndafite ibyishimo byinshi kuba ndi mu Rwanda nitabiriye iserukiramuco hari ibihugu nakunze imico yabyo harimo nk'u Rwanda nakunze ukuntu bafite umwihariko mu kubyina neza biryoheye amaso n'amatwi.byanteye ubwuzu bwo kubimenya nkazabyigisha abarundi b'iwacu."

Padiri Dr BARIBESHYA Jean Bosco ni umuyobozi w'ishiri rikuru ry'ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri ishingiye ku iserukiramuco yagarutse ku mateka yo hambere.

 Padiri Dr BARIBESHYA Jean BOSCO

yagize ati:" Buriya mu myaka yashize mu bindi bihugu bagiye barega u Rwanda ndetse banavuze ko Jenocide yakorewe abatutsi igomba kuba yarututse ko abanyarwanda twifungiranye cyane ntiduhure n'abandi baturutse hanze,dutangira kurebana mu moko   iyo tumaze kumenyera kubana nabo tudahuje imico bigatuma  twunguka ubumwe ndetse no gufashanya."

Ubuyobozi bw'akarere ka Musanze bwo butangaza ko iserukiramuco rigamije kugira ngo habeho kubahana bishingiye kuri buri muco wa buri gihugu.

Mayor wa Karere ka Musanze Ramuli Janvier 

Ramuli jeanvier ni umuyobozi wa karere ka Musanze yagize ati:" imico itandukanye nikigamije kugirango iyo Mico uko itandukanye ntibe iyo kubatandukanya ahubwo ibe iyo kubashyira hamwe ,ibe kugabanya uko kwishishanya muri iyo Mico mwabonye ibigendanye no kurya,kwambara,kwishima,kubyina,uko bateka ibyo byose akumvako Ari mugenzi we ntabwo bibereyeho kugirango bibe ibatandukana ahubwo wubahe ibyiwabo nabo buhahe ibyi wanyu."

Mu ishuri rikuru ry'ubumenyi ngiro rya INES Ruhengeri ryakiriye iri  Iserukiramuco hagarajwe imico,imibereho itandukanye harimo; imyambarire,imbyino,imirire nibindi. ryitabiriwe ni bihugu 15 byo muri Afrika n'abanyeshuri 309 baturuka muri ibyo bihugu biga muri INES ndetse n'ibihugu 2 byo hanze ya Afrika.

Arice Umugiraneza