Mu ikigo cy'amashuri cya GS Agateko, Giherereye mu Murenge wa Jali, mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, haravugwa Umwarimu witwa Esperance Tuyisenge, bivugwa ko yaje mu kazi ahawe Mitasiyo ivuye mu karere ka Kayonza nyamara ntakigo kigaragara cyaho yigishaga, bikavugwa ko yaba ari mu kazi mu buryo bw'amanyanga yabigaramye avuga ko uburambe afite bumwemerera guhabwa Mitasiyo.

Amakuru ikinyamakuru Rubanda, cyahawe n'umwe mu barimu bigisha kuri icyo kigo cya GS Agateko binyuze mu butumwa bugufi, ariko agasaba Umunyamakuru kutagaragaza imyirondoro ye kubera ko byamugiraho ingaruka, yavuze ko uwo Mwarimu Esperance yaje afite Mitasiyo ariko mu byukuri ntakigo cyaho yigishaga hazwi usibye kuvuga ko yavuye Kayonza kusa.
Uyu Mwarimu avuga ko bishoboka kuba yaba yarahembwaga nambere hose atari mu kazi, hanyuma hakaza kubaho ku mushakira iyo Mitasiyo mu buryo bw'amanyanga itagatagaragaza ikigo yigishagaho mbere yuko aza kuri icyo kigo., ikindi uyu Mwarimu avuga ni uko ngo nyuma yo kutumvikana na Deregiteri ku bijyanye n'ibyangombwa by'uwo Mwarimu, yabonye ko bimaze gusakuza kuburyo byamenyekanye, asaba abarimu kumva ko byarangiye.
Dore ubutumwa yoherereje umunyamakuru uko buvuga.
Twashatse kumenya niba ibivugwa n'uyumwarimu byaba bifite ishingiro, maze ku murongo wa Telefone Umuyobozi wa GS Agateko Muyoboke Salongo avuga ko ayo makuru atariyo.
Muyoboke yagize ati" ayo makuru ntabwo ariyo kuko Mitasiyo zitangwa binyuze muri Systeme rero ntabwo numva uburyo yaba ari mukazi mu buryo bw'amanyanga., ukuri mushaka mwakubaza abashinzwe uburezi mu karere ka Gasabo."
Deregiteri wa GS Agateko Muyoboke Salongo
Ikibazo cyuko Deregiteri yaba yaravuze ko uwo mwarimu ntabyangombwa afite ubwo yari kumwe n'abarimu muri Sale, Deregiteri yavuze ko ibyo atazi aho byaturutse.
Ikinyamakuru Rubanda cyavuganye na mwarimu Tuyizere Esperance uvugwa ho kuba ari mukazi mu buryo bw'amanyanga maze avuga ko uburambe afite mu kazi bu mwerera kubona mitasiyo.
Esperance yagize ati" Ese ninde waguhaye ayo makuru? Ibyo bakubwiye ni ugushaka ku gushyushya umutwe gusa ntakuri kurimo, kuko uburambe maze mu kazi bunyerera guhabwa Mitasiyo, rero niba ushaka ukuri ubaze abashinzwe uburezi mu karere ka Gasabo"
Gusa Umunyamakuru yamubagije ikigo yaturutseho ndetse n'uburambe afite mukazi, maze avuga ko ataringombwa ku abivuga ahubwo nabaza inzego yandangiye.
Twashatse kumenya icyo ushinzwe uburezi mu karere ka Gasabo Mukantwari Diane avuga kuri iki kibazo ariko inshuro zose twagerageje ku muvugisha ntabwo byadukundiye ndetse n'ubutumwa bugufi twamwandikiye ntabwo yigeze abusubiza.
Bagabo John