Muri Tanzania Umugabo utaramenyekana amazina yasabye rifiti imodoka yari itwaye abanyeshuri ku ishuri, bageze imbere uwo mugabo ahita abwira Shoferi ngo ahagarare nibwo mu kururuka yahise asohora abana babiri ako kanya abashyira kuri Moto zari nyuma yiyo modoka ahita abashimuta gutyo.
Amakuru yatanzwe n'umuyobozi wa Polisi ikorera mu gace ka Remera mu Ntara ya Mwanza, Wilbdroad Mtafungwa yavuze ko abo bana bashimuswe umwe afite imyaka 8 akaba yigaga mu mwaka wa kabiri mu mashuri abanza ndetse nundi w'inyaka 5 wigaga mu mashuri y'incuke.
Mtafungwa ya vuze ko ibyo bikorwa byo gushimuta abo banyeshuri byabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2025 ahitwa Drive Capri Point mu mujyi wa Mwanza ahangana mu masaa Sita za manywa.

Uyu Muyobozi wa Polisi yavuze ko ubwo imodoka yari itwaye abanyeshuri ku ishuri, umugabo utaramenyekana amazina yasabye rifiti muri iyo modoka maze ahita yicara inyuma y'abo banyeshuri, ubwo bari bageze imbere uwo mugabo yahise abwira Shoferi ngo ahagarare.
Akihagarara uwo mugabo yahise asanga Shoferi kuri Vola ahita atangira ku muniga, ako kanya yahise akingura urugi rw'imodoka ahita akuramo abana babiri ahita abashyira kuri Moto zari nyuma yiyo modoka bicyekwa ko ari izuwo mugabo washimuse abo banyeshuri, bahita bagenda.
Ikinyamakuru cyo muri Tanzania dukesha iyi nkuru cyavuze ko uwo mugabo nubu ataratabwa muriyombi ndetse nabo bana ntabwo baramenya aho uwabashimuse yabajyanye.
Iyiodoka yarimo abanyeshuri umunani, abandi batandatu bahise bashyikirizwa ababyeyi babo.
Bagabo John
