Inzozi za Habumugisha, umwarimu wiyeguriye ibyo gukora imfashanyigisho mu mpapuro zishaje, arasaba inzego zifite aho zihiriye n'uburezi ndetse n'abaterankunga bakamufasha gusakaza ubumenyi afite abusangiza abandi barimu mukubahugura uburyo bagomba gukoresha impapuro zishaje mugukoramo imfashanyigisho.
Habumugisha ni umwarimu ituye mu Karere ka Karongi u Murenge wa Bwishyura.
akaba yigisha mu ishuri ribanza rya Gitarama, uyu mwarimu afite umwihariko wokwigisha buri somo yifashishije imfashanyigisho z'ibikoresho bitandukanye birimo igisabo, ijerekani, ibase, inkongoro, inkangara, amakarita, inyuguti, imibare, ibice by’umubiri w’umuntu n’ibindi byose bikoze mu mpapuro zishaje.

Aha akaba ariho ahera asaba ko aramutse abonye ubushobozi ko yakwigisha abarimu bo mugihugu hose uko izi mfashanyigisho zikorwa.
Ati" Reba nko mu bigo byose by’amashuri ukuntu bingana, ugatwika biriya bipapuro; mu by’ukuri byangiza ikirere, kandi muri iki gihe hari ikibazo cyo kwangirika kw’ikirere kubera imyokotsi yoherezwayo, Ndamutse mbonye ubushobozi nakwigisha abarimu bo mu gihugu hose uko izi mfashanyigisho zikorwa, bakareka gukomeza gutwika impapuro".
Habumugisha amaze kwigisha abarimu bo mu bigo bibiri by’amashuri uko izi mfashanyigisho zikorwa, akaba asaba ko n'ibondi bigo biri hirya nohino mu gihugu byamugana akabifasha mu kubahugurira abarimu uburyo bakoramo izo mfashanyigisho zituruka mu mpapuro zakoreshejwe.

Muri iki gihe kimwe mu bibangamiye ibidukikije ni imyanda ikomoka ku mpapuro kuko yihariye 70% by’imyanda yose iri mu Isi.
Ishami ry’umuryango w’Abimbye ryita ku bidukikije UNEP, rivuga ko ku Isi habarurwa toni miliyoni 95 z’imyanda ikomoka ku mpapuro. Iyi myanda iva mu bigo no mu nganda.
Bagabo John
