•     

Nyuma yo kutavuga ukuri mu gushyingura, umurambo bawusubije kuri Polisi.

Tanzania: Abaturage basubije umurambo kuri Polisi nyuma yaho ubwo uwavugaga ubuzima bw'anyakwigendera yavuze ko nyakwigendera yazize igituntu kandi yarazize inkoni yakubiswe n'abapolisi aho yari afungiye muri kasho.

Bakuye umurambo ku irimbi bautwara kuri Polisi kugirango bamenye icyo nyakwigendera yazize.

Police yo mu ntara ya Geita mu karere ka Chato,  yakoresheje ibyuka biryana mu maso nyuma yaho abaturage bakuye umurambo ku irimbi bakautwara kuri Sitasiyo ya Polisi biturutse ku muntu wavugaga amateka n'ubuzima bwa nyakwigendera wavuze ko yazize indwara y'Igituntu nyamara yarazize inkoni yakubiswe na Polisi aho yari afungiye muri kasho. 

Umusore witwa Enos Misalaba uri mu kigero kimyaka 32, yitabye Imana nyuma yo gukubitwa na Polisi aho yari afungiye muri kasho azira kwiba bateri y'imodoka.

Uyu nyakwigendera yitabye Imana tariki ya 27 Werurwe 2023 muri kasho ya Sitasiyo ya Polisi ahitwa Muganza.

Umuryango wa nyakwigendera hamwe n'abaturage bafashwe n'umujinya w'umuranduranzuzi biturutse ku muntu wariho uvuga amateka ya nyakwigendera hanyuma akavuga ko yazize indwara y'Igituntu kandi bazi neza ko yazize inkoni yakibiswe n'abapolisi muri kasho.

Abaturage bahise baterura isanduku y'umurambo bahita bautwara kuri Sitasiyo ya Polisi aho yari afungiye bashaka kumenya neza icyateye urupfu rwa nyakwigendera. 

Nyuma yo kugera kuri Sitasiyo ya Polisi, byabaye ngombwa ko Polisi ikoresha ibyuka biryana mu maso kugirango bahoshe igisa n'imyigaragambyo yari yakozwe nabariya baturage.

Aya makuru yaje kwemezwa n'umuyobozi wa karere ka Chato 
Deusdedith Katwale, wavuze ko abaturage bakoze abidakwiye kuko ntabwo bari bukure umurambo ku irimbi ngo bauzane kuri Polisi ngo barashaka kumenya icyo nyakwigendera yazize. 

Bagabo John.