Polisi yo muri Tanzania irahigisha uruhindu Umumotari wateje impanuka kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025 igahitana Umupolisi ufite ipeti rya Senior Superintendent of Police ndentse undi arakomereka bikomeye.
Polisi yatanganje ko mu gitondo cyo kuri uyu wambere ku isaha ya Saa Moya, habaye impanuka mu muhanda nomero 33 witwa Nyerere mu gace ka Pugu, aho imodoka ebyiri zakoze impanuka biturutse ku mumotari bituma Umuyobozi wa Polisi w'Akarere ka Chanika witwa Awadhi Mohammed yitaba Imana hanyuma undi barikumwe yakomeretse.

Aganira n'itangazamakuru Umuyobozi w'ungirije wa Police ya Dar Es Salaam Faustine Mwafwele, yavuze Uwo mu Motari uriho ushakishwa uruhindu, yateje impanuka maze Uwo Mupolisi wari urutwaye imodoka ahita agongana n'indi modoka maze Uwo Mupolisi ahita ahasiga ubuzima undi nawe arakomereka.
Intandaro yiyo mpanuka ngo baturutse kuri uwo mu Motari washatse kudepansa izo modoka maze bituma zikora impanuka.

Polisi yaboneyeho kunyomoza amakuru yavugaga ko uwitabye Imana Ari CP Awadhi Juma Haj, usanzwe Ari Umuyobozi ushinzwe imyitozo ya Polisi Tanzania.
Bagabo John
