•     

Ibinyabiziga bitwarwa na Gerayo Amahoro ntampanuka zaba mu muhanda" CP Kabera".

Umuvugizi wa Police y'Urwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko yaba Gerayo amahoro ari yo itwara ibinyabiziga ntampanuka zakagiye ziba mu mihanda

Police irasaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y'umuhanda

Mu kiganiro Zinduka gitambuka kuri Radio Dix ,Umuvugizi wa Police y'Urwanda CP John Bosco Kabera  yavuze ko gahunda ya Gerayo amahoro iyaba yubahirizwaga uko bikwiye ntampanuka twakagiye tubona mu muhanda 

Aha yagize ati" Iyaba Gerayo Amahoro ariyo itwara ikinyabiziga ntamanuka twakagiye tubona mu mihanda hirya ariko impamvu tubona ziriya mpanuka nuko abatwara ibinyabiiziga batubahiriza iriya gahunda ya Gerayo Amahoro".

CP Kabera yavuze ko Police hari video yasohotse yerekana uburyo abamotari cyangwa abashoferi bakora amakosa atandukanye harimo aho usanga umu motari anyura hagati y'imodoka kandi bishobora guteza impanuka.

CP Kabera yasabye byumwihariko abamotari kureba iyo video kuko bizabafasha kumenya amwe mu makosa bakunda gukora bikabaviramo gukora impanuka.

CP Kabera, yavuze amwe mu makosa akorwa nabo bamotari harimo gusesera mu binyabiziga,  kunyura ahatemewe , guhindura icyerekezo akokanya bitunguranye. Harimo no kugenda uvugira kuri Telephone. 

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2022 abantu bane aribo baguye mu mapanuka mu gihe abandi 87 bafashwe batwaye imodoka basinze.

Bagabo John