Umukecuru Bukobwa Tereza, w'ubakiwe inzu agahabwa n'inka yise (Umugeni) yasabye abayobozi barimo intumwa ya Miniisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu kumushimirira Perezida wa Repubulika y'Urwanda Paul Kagame kuko ibyo yabonye ariwe abikesha.

Mu muhango wo gusoza Urugerero inkomezabigwi rigizwe n'abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye wabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2023 mu karere ka Gakenke.
Mu bikorwa byakozwe nurwo rugerero rw'inkomezabigwi harimo kubakira abatishoboye, Uturima tw'igikoni ndetse n'ibikorwa by'isuku n'isukura.
Mu bubakiwe harimo Umukecuru witwa Bukobwa Teleza ufite imyaka 90 utuye mu karere ka Gakenke umurenge wa Gakenke.
Uyu mukecuru yashimye byimazeyo ruriya rubyiruko rw'inkomezabigwi kubikorwa by'indashyikirwa bakoze harimo no kubona inzu yo kubamo, nyuma y'igihe kinini yari amaze anyagirwa n'imvura bitewe nuko yabaga munzu itameze neza.
Inzu Umukecuru Bukobwa yubakiwe n'urugero rw'inkomezabigwi
Yagize ati" Umutoza w'ikirenga Paul Kagame yatoje urubyiruko umuco mwiza w'urukundo, urwo rukundo nirwo rutumye uyu munsi mbona aho kuba ndetse nkaba nabonye n'Umugeni ( Inka)
Inka yahawe Bukobwa Teleza
Uyu mukecuru yahise asaba abayobozi ku mushimirira Perezida wa Repubulika y'Urwanda Paul Kagame kuko ibi byose ariwe abikesha, anamusabira kuzaguma ku ngoma ibihe byose.
Akarere ka Gakenke niko kabaye akambere mu gihugu mu bijyanye n'urugerero rw'inkomezabigwi aho kahembwe inka niyayo yiswe Inka y'ubumanzi.
Bagabo John