•     

Hari abahohoterwa bagatanga amakuru ahatariho" Batamuriza Mireille"

Minisiteri y'umuryango irasaba abanyarwanda kujya batanga amakuru ahabigenewe kuko byagaragaye ko harimo abahohoterwa ariko nti bimenyekane kuko usanga uwahohotewe atanga Amakuru ahatariho

Madame Batamuriza Mireille

Minisiteri y'umuryango n'iterambere irasaba abanyarwanda bagihura n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina kujya batanga amakuru Kuri Isange one Stop Center kuko ariho honyine babonera ubufasha

Ibi n'ibyagarutsweho n'umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'umuryango n'iterambere Madame Batamuriza Mireille mu Kiganiro yagiranye n'itangazamakuru ndetse n'abafatanya bikorwa kuri uyu wa kabiri 29 Ugushyingo 2022.

Madame Batamuriza yagarutse uburyo ihohiterwa rishingiye kugitsina aho usanga uwahohotewe yihutira kubibwira umuturanyi we cyangwa inshuti ye kandi ntacyo bari bumufashe.

Yagize ati'' turacyabona abagore bahohoterwa, turacyabona n'abagabo bahohoterwa ariko ugasanga arabyihereranye cyangwa akabibwira umuturanyi we cyangwa se muvandimwe we nyamara ntacyo ari bumufashe, aha turasaba ko uwakorewe ihohoterwa agomba kugana Ikigo Isange one Stop Center kugira ngo ahabwe ubufasha".

Mubindi Madame Batamuriza yasabye itangazamakuru nkabantu bakurikirwa cyane kujya batangaza inkuru zigaragaza ibyiza u Rwanda rugezeho ariko nanone bakagaragaza naho bitagenda neza kugirango inzego zibishyinzwe zibishakire igisubizo.

Bagabo John.