Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, People’s Front for Freedom (PFF), ryemeje ko umuyobozi waryo, Kizza Besigye, arembye bikomeye.
Irishyaka ryavuze ko ryakiriye amakuru yizewe avuga ko Besigye yavanywe muri gereza ya Luzira ajyanwa mu kigo cy’ubuvuzi kiri muri Bugolobi Village Mall ari kumwe n’abashinzwe umutekano benshi, ku wa Kabiri mu gitondo, tariki ya 20 Mutarama 2026
Ishyaka People’s Front for Freedom ryatangaje ko rishaka kumenyesha rubanda n’abashyigikiye impinduramatwara bose ko ubuzima bw’umuyobozi waryo, Dr. Kizza Besigye, bumeze nabi cyane kandi bukomeje kurushaho kuzamba, nk’uko PFF yabitangaje mu itangazo.

Iryo shyaka ryanashinje leta iyobowe na Perezida Yoweri Museveni kunanirwa kumuha Besigye ubuvuzi bukwiye, rigaragaza ko akomeje gufungwa hatitawe ku buzima bwe.
PFF yakomeje isaba ko umuryango wa Besigye n’abaganga be bwite bahabwa uburenganzira bwo kumugeraho ako kanya kandi nta mbogamizi. Iryo shyaka ryamaganye ifungwa ry’uwo muyobozi rivuga ko ritemewe n’amategeko, rinasaba abayoboke baryo kumushyira mu masengesho no gukomeza kuba maso
Bagabo John
