Umugabo witwa Wilson Otieno, wo muri Kenya uri mu kigero ki myaka 38 wari Umumotari, yishwe n'abaturage nyuma yo gufatirwa mu rugo rwa Pasiteri yagiye gusambanya Umugore we.
Amakuru ikinyamakuru Rubanda gikesha Daily Nation, avuga ko uyu nyakwigendera Wilson Otieno yari asanzwe afitanye ubushuti n'umugore wa Pasiteri kuburyo yahoraga muri urwo rugo mugihe Pasiteri yabaga yagiye mu murimo w'Imana.
Iki kinyamakuru Daily Nation gikomeza kivuga ko uyu nyakwigendera yaje guhengera Pasiteri adahari hanyuma nkuko asanzwe abigenza ahita asanga wa mugore, Pasiteri yahise amenya amakuru yuko Motari yatashye urugo rwe kuko n'ubundi bajyaga babimubwira ko uwo Mumotari asambanya umugore we, hanyuma ahageze niko guhamagara abaturanyi barahurura batangira gukubita uwo mu motari kugeza ashyizemo umwuka.

Nyuma yo kubona uwo mu motari yitabye Imana, Pasiteri n'umugore bahise bacika, ubu inzego z'umutekano zikaba atangiye guhiga Pasiteri n'umugore we ndetse n'abantu bose bagize uruhare mu rupfu rw'uwo mu Motari.
Bagabo John
