Intumwa ya Rubanda mu Inteko Ishinga Amategeko, Hon Mukabunani Christine, ntabwo yemeranya nabavuga ko guca imyeyo ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina kuko biriya ni umuco wahozeho kuva na cyera.
Umuyobozi w'Ishyaka PS-Imberakuri akaba n'intumwa ya Rubanda mu inteko ishinga Amategeko, ntiyemeranya n'abavuga ko guca imyeyo kubana baba kobwa ari ihohiterwa rishingiye ku gitsina kuko biriya ni umuco wahozeho kuva nacyera.
Mu kiganiro kihariye iyi ntumwa ya Rubanda Hon Mukabunani Christine yagiranye n'ikinyamakuru Rubanda ku bimaze iminsi bigibwaho impaka ku imbuga nkoranyambaga bavuga ko guca imyeyo ku bana baba kobwa ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse hakaba n'abandi bemezaga ko aribyo no gusiramura umwana w'umuhungu akiri muto nabyo byafatwa nk'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Hon Mukabunani yagize ati" Kubwange ntabwo mbona ko Guca imyeyo ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina nkuko mperutse ku byumva, kuko biriya ni umuco wahozeho kuva nacyera twasanze. biriya ni nkoguca Amasunzu n'ibintu utavuga ko ari ihohoterwa kuko no mu bindi bihugu usanga bifite imico itandukanye nkaho abakobwa usanga barabatoboye amatwi.
Hon Mukabunani Christine
Aha Hon Mukabunani yatanze ingero zabimwe mu bihugu nka Ethiopia, Ghana, Namibia n'ahandi usanga bafite imwe mu mico yabo bakora kandi ntakibazo.
Hon Mukabunani yavuzeko abantu bakwiye kureba ihohoterwa ryo gufata ngufu rikorerwa abana bato baba kobwa bakareka kureba ibitari ihohoterwa harimo nibyo byoguca imyeyo.
Umuryango uraharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ( Hear Us Initiative Organization)
Mu minsi ishize nibwo hatangijwe ubukangurambaga bw’Umuryango uharanira kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Hear Us Initiative Organization), herekanywe ko abantu bacira abana imyeyo bibwira ko bari kubategura kuzagira ingo nziza baba bari gutiza umurindi ihohoterwa rishingiye ku gutsina ndetse ko bigomba gucika.
Bagabo John