Umugabo witwa Stephen Oserio, uherutse kwica umugore we yarangiza akamutekera abana be, abaturage bamufashe bamutwikira mu ruhame nkuko byemejwe n'umuyobozi wa Polisi mu ntara nto ya Nyamache Kipkemoi Kipkulei.
Amakuru yatangajwe n'umuyobozi wa Polisi mu ntara nto ya Nyamache witwa Kipkemoi Kipkulei, mu kiganiro n'itangazamakuru yemeje ayo makuru.

Umuyobozi wa Polisi Kipkemoi Kipkulei,
Umuyobozi wa Polisi Yagize ati" Abaturage bo mu ntara ya Kisii, baherutse kubona nyakwigendera arikumwe n'umwanawe muto w'imyaka ibiri ariko umwana ariho arira, abo baturage bashatse kumenya impamvu uwo mugabo arikumwe n'umwana we muto uriho urira bahita bamubaza aho nyina ari maze abura ibisobanuro".

Kipkemoi Kipkulei, yakomeje avuga ko nyuma yaho uwo mugabo abuze ibisobanuro abaturage bahise bagira amakenga maze ba musaba ko bajyana murugo, bageze murugo basanganizwa n'umunuko munzu, abaturage bahita bacyeka ko uwo mugabo yaba hari igikorwa kibi yaba yakoze, bahise batangira ku mukubita ngo avuge uko bimeze maze abemerera ko yishe umugore ariko ntiyavuga icyo yamwiciye maze amutekera abanabe.
Abo baturage n'umujinya mwinshi bahise bafata icyemezo cyo kumutwikira muruhame arashya arakongoka ahinduka umuyonga.

Nyuma haho Polisi ibimenye yageze ahabereye ayo mabara ariko ntacyo yaramiye kuko umuntu yari yamaze kwicwa atwitswe.
Uwo muyobozi wa Polisi Kipkemoi Kipkulei, yavuze ko uwo mugabo yari yarafunguwe muri 2007 aho nabwo yari yarafungiwe kwica umugore we wambere., Polisi yahise ifata bimwe mu bice by'umubiri wa Nyakwigenda wishwe n'uwo mugabo, maze babitwara mu buruhukoro bw'ibitaro ngo uzabanze ukorerwe isuzuma.
Bagabo John
