•     

Kicukiro: Bahitamo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko udukingirizo tubonwa n'abishoboye

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu guhangana nk’ikibazo cy’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA by’umwihariko bwiganje mu rubyiruko, abatuye mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, barataka ko kuba kubona agakingirizo ari ibintu bigoye, bituma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, ibintu bishyira ubuzima bwabo mu kaga, dore ko bashobora kandura SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Abatuye mu murenge wa Gahanga biganjemo urubyiruko baravuga ko bigoye kubona udukingirizo, ngo kuko kujya kutugura mu mabutiki tuba duhenze ndetse ngo no kujya ku kigo nderabuzima bigorana kuduhabwa cyane cyane ngo ikigo nderabuzima ntikiba cyegereye aho baba bari bose.

Aha bavuga ko bitewe n’izi mbogamizi bahitamo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibi bikaba ari kimwe mu bibangamira gahunda za Leta zo guhangana no gukumira ubwandu bushya bwa VIRUSI itera SIDA.

Umwe mu babyeyi babarizwa muri uyu murenge witwa Mutoni Liliane, avuga ko kubona udukingirizo bigoye ngo no mu mabutiki tukaba duhenze. Uyu mubyeyi asaba ko hashyirwaho utuzu abantu bajya badukuraho nk’uko ahandi byakozwe.

Yagize ati: “Ikibangamira gahunda yo kwirinda SIDA ni ukubura udukingirizo, baratubura pe, nk’I Nyamirambo hari utuzu batangiramo udukingirizo, ariko ahangaha ntatuhaba, udukeneye ajya kutugura cyangwa se akagenda mu buryo bwo kuvuga ngo ngiye kuboneza urubyaro  ku kigo nderabuzima kugira ngo abone udukingirizo, ariko ntahantu nahamwe yadukura hatari ukutugura, kutubona nabwo ntabwo byoroshye, bashyizeho ahantu umuntu yazajya ajya akatubona mu buryo bworoshye nta muntu wazongera gukoreraho.”

Mutoni Liliane

Uwitwa Ukwizagira Elias avuga ko bashaka aho bakura udukingirizo bakahabura kandi ngo ku kigo nderabuzima ntawagahabwa atigeze asaba gahunda yo kuboneza urubyaro.

Yagize ati: “Kubona udukingirizo biratugora utari muri gahunda zo kuboneza urubyaro ntatwa baguha, ubwo igisubizo ni ukujya kutugura muri butiki, nibura tugize ahantu hihariye hatangirwa udukingirizo twajya tudukoresha ntazindi mbogamizi.”

Ingabire Chantal nawe yunze mu ryabagenzi be avuga ko baramutse babonye udukingirizo ku buryo bworohera buri wese nibura gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye byagabanuka n’amahirwe y’uko abandura SIDA bagabanuka akiyongera.

Mu kiganiro aheruka guha abanyamakuru, Aime Ernest NYIRINKINDI, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya SIDA, yatangaje koi bi bibazo birigufatirwa ibyemezo byihariye ndetse bizakemuka vuba.

Yagize ati: “Nibyo koko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka amakuru muduhaye turayifashisha tugafatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gukemura icyo kibazo. Nyuma yo kumenya y’uko habaho ikibazo cyo kubura udukingirizo ndetse bagatinya kuba bajya kudusaba aho bakwiriye kudusaba mu gihugu cyacu, nyuma yo kumenya ayo makuru harimo harafatwa ingamba zihariye.”

Aime Ernest NYIRINKINDI

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) yo mu 2022 igaragaza ko umubare munini w’ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA ugaragara mu rubyiruko kurusha ibindi byiciro by’imyaka. Zimwe mu mpamvu zituma ubu bwandu buri ku kigero kiri hejuru mu rubyiruko ni uko hari urubyiruko rutajya rwitabira kugana serivisi zashyizweho n’inzego zishinzwe ubuzima harimo no gukoresha agakingirizo mu gihe hari uwaba ananiwe kwifata.

Bagabo John