Umugore witwa Ufitenyina Odira w'imyaka 26, yakubise Umugabo we witwa Nshimiyimana J Claude ufite imyaka 31 amukura amenyo abiri nyuma yo kugirana amakimbirane
Ibi byaba kuri iki cyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023 mu Murenge wa Kigali Akagari ka Mwendo, Umudugudu w' Isangano.
Amakuru avuga ko Uyu mugore Ufitenyina Odira nubwo yasezeranye na Nshimiyimana J Claude, ariko kubera amakimbirane ntabwo bari bakibana.

Ufitenyina Odira biracyekwa ko yakubise Umugabo we bimuviramo kuvamo amenyo abiri yohasi
Uyu mugabo yaje gusanga Umugore we aho yahungiye barashyamirana muri ubwo bushyamirane niho haturutse ko Odira akura J Claude amenyo abiri yohasi.

Nshimiyimana J Claude biracyekwa ko yakubiswe n'Umugore we akamukura amenyo abiri yohasi.
Uyu Odira yahise atabwa muriyombi aho yashyikirijwe RIB Statio ya Karama, aho agiye gukurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, ni mugihe Umugabo we J Claude yahise ajyanwa kwa muganga.
Dore Raporo yatanzwe n'inzego z'ibanze yerekana ukuntu ikibazo giteye

Bagabo John.
