Kuri uyu wambere tariki ya 7 Mata 2025 nibwo hatangijwe iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994., Ubuyobozi bw'Akarere ka Kirehe bukaba bwasabye gufata akanya ko kongera gutekereza no ku rwanya mu maguru Mashya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira atangiza icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 y'ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994


Yabasabye gufata umwanya wo kongera gutekereza no kurwanya mu maguru mashya ingengabitekerezo ya Jenoside, ndetse anabasaba kurangwa n'ubumwe.
Abayobozi mu Karere n'abaturage muri rusange bashyize indabo mu kayaga ka Rubonobo mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abahajugunywe.



Bagabo John
