Mu Rwunge rw’amashuri rwa Ntarama rwaragijwe mutagatifu Michel kubufatanye n’Ikigo Nderabuzima cya Gashaki giherereye mu Murenge wa Gashaki mu kagari ka mbwe mu mudugudu wa Ngambi, barimo gukingira urukingo rwa kabiri rwa COVID-19 mu bana bari mu kigero cy’imyaka 5-11.
Mu rwunge rw'amashuri rwa Ntarama habarizwamo abana 1273, aba bana mbere yuko bahabwa urwo rukingo rwa COVID-19 babanza gusobanurirwa ibyiza byo gukingirwa na cyane ko hari ifishi iba yarasinyweho n'umubyeyi yemeza ko umwana we yemera ko ahabwa urukingo.
Abo bana bari hagati y'imyaka 5-11 ubu abarimo guhabwa urukingo rwa kabiri hakaba hari hasigaye abana 60 aribo bakingiwe kuri uyu wa gatatu.
Umuyobozi wa GS Ntarama Birikunzira Daniel
Umuyobozi w’u Rwunge rw’amashuri rwa Ntarama Birikunzira Daniel, yavuze ko habanje kuba ikibazo cyabamwe mu babyeyi batumvaga neza iyi gahunda yo gukingira abana ariko barabisobanukiwe kuburyo icyo kibazo kitakiriho.
Ati" bigitangira hari bamwe mu babyeyi batumvaga neza iyi gahunda yo gukingira ariko kubera ubukangurambaga twagiye dukora ubu barabisobanukiwe kuburyo iki kibazo cyarangiye".
Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Musanze Muganga Girbert Nduwayezu, avuga ko kugeza ubu abana barimo bakingirwa neza mu karere ka Musanze kuko babanje kubisobanurirwa n’abarezi babo kandi na babyeyi babo kuba barakiriye izo nkingo bituma abana babyumva neza.,
Umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Musanze Girbert Nduwayezu
Uyu muyobozi yanaboneyeho umwanya wogusaba ko abatarabona urukingo rwa kabiri gukomeza kwegera ikigo Nderabuzima kugira ngo bagezweho urwo rukingo murwego rwo gukomeza kwirinda no kugira ubudahangarwa mu guhangana na COVID-19 mu mubiri
Bagabo John