•     

Uganda: Yamaze imyaka itandatu afata imiti ya Sida kandi ari muzima.

Umugore wo muri Uganda yitabaje ubutabera nyuma yo gufata imiti agabanya ubukana bwa virusi itera sida mu gihe kingana n'iyimyaka itandatu nyamara ari muzima ahubwo baramuhaye ibisubizo bitaribyo.

Arasaba ubutabera nyuma yo gufata imiti igabanya ubukana bwa Sida kandi ari muzima

Faridah Kiconco w'imyaka 37, yatangiye gufata imiti igabanya nyuma yo kwipimisha virusi itera sida  mu 2011 igihe yari atwite, maze bamubwira ko afite virusi itera sida atangira gufata  imiti uhereye ubwo.

Aganira n'ikinyamakuru  Daily Monitor,  yatangaje ko yafashe imiti ku girango arokore ubuzima bwe, ariko mu 2017, nyuma yo kubyara umwana we wa kabiri, yatangiye kugira ibibazo bijyanye no gufata iyo miti harimo kuba uruhu rwe rwatangiye guhinduka umuhondo, amaguru atangira guhagarika gukora neza maze asubira mu kigo nderabuzima cya Kabwohe IV, cyemeza ko afite virusi itera sida.

Kiconco yagize ati: "Nyuma y'iminsi itatu, (Ikigo nderabuzima cya Kabwohe IV) cyarampamagaye maze bambwira ko nta virusi itera sidamfite.
Kuva icyo gihe, yatanze ikirego asaba kwishyura indishyi zituruka ku ngaruka yatejwe no gufata imiti kandi ari muzima.

Bagabo John.