Muri Uganda mu Karere ka Jinja, haravugwa inkururu y'umusore waciwe amabiko n'abamwe mu bo mu muryango we bamuziza kuba yarahinduye idini akava muri Isilamu akajya kuba Umurokore.
Uyu mugabo witwa Kalegeya Faruku w’imyaka 40 yavuze ko abavandimwe be bamuciye amaboko nyuma yo kumusanga iwabo ku wa 17 Mata 2026.
Faruku yahinduye idini yakira agakiza muri Werurwe 2026, nyuma atangira guhabwa ubutumwa bw’iterabwoba n’abo mu muryango we.
Kubera gutinya umutekano we, yahise ava aho yari atuye yimukira mu gace kitwa Busembatia Town Council, aho inshuti ye basenganaga yari atuye.

Agezeyo, yahasanze abo mu muryango we bamuteze.
Faruku yagize ati: “Nasanze abavandimwe banjye bantegereje, nk’aho hari uwari wabahaye amakuru, narahageze bahita bamfata batangira ku ntera ibyuma kugeza banciye amabiko".
Iyi nkuru yatumye abantu benshi bibaza ibijyanye n’ubwisanzure bwo guhitamo idini ndetse n’umutekano w’abahindura imyemerere yabo mu bice bimwe na bimwe bya Uganda.
Bagabo John
