•     

Kigali: Hatangijwe gahunda igamije kongerera imbaraga ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti

Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi yatangije ku mugaragaro umushinga ugamije konerera imbaraga Ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’ibiribwa n’imiti (FDA) mu mirimo yacyo y’ibijyanye n’imiti by’umwihariko inking,  hagamijwe guteza imbere ubuziranenge w’ibiribwa n’imiti mu Rwanda.

Ni gahunda yatangijwe kuri uyu wa 16 Gicurasi 2023, mu birori byabereye ku cyicaro cya FDA Rwanda giherereye I Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, ibi birori bikaba byari byitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera

Nk’uko byatangajwe Yvan Butera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, iyi gahunda ni ubushinga u Rwanda rufatanyamo n’ibihugu by’Ubumwe bw’Uburayi mu rwego rwo kugira ngo gahunda u Rwanda rufite yo gukora imiti n’inkingo inozwe neza ku buryo imiti n’inkingo bizajya bihakorerwa bizajye bisohoka bifite ubuziranenge kandi byemewe ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati: “Uyu ni umushinga dufatanyamo n’ibihugu by’Umuryango w’Ubumwe b’Uburayi, cyane cyane ibigo by’ibyo bihugu bishinzwe ubugenzuzi bw’imiti bikaba birimo birakorana rero na FDA, nk’uko mu bizi mu Rwanda tukaba turi muri gahunda yo kugira ngo dukore imiti n’inkingo, rero kimwe mu bikorwa bikubiye mu byo twatangije uyu munsi ni ukugira ngo imiti n’inkingo tuzakora zizabe zujuje ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga, zujuje ibsabwa byose, tukaba turimo turakorana n’ibi bihugu kugira ngo tuzabigereho.”  

Uhagarariye EU mu Rwanda, Madame Belen Calvo Uyarra

Uhagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Madame Belen Calvo Uyarra, wari witabiriye ibi birori byo gutangiza uyu mushinga, yavuze ko ubumwe bw’Uburayi bunejejwe kandi butewe ishema no gushyigikira u Rwanda muri gahunda yo gukora imiti n’inkingo ndetse ko biteguye kurutera inkunga ishoboka yatuma imiti izakorwa izaba yujuje ubuziranenge.

Yongeyeho ko Ubumwe bw’Uburayi bwiteguye gushakira u Rwanda abafatanyabikora bazobereye mu gukora imiti n’inkingo bazashora imari muri uyu mushinga.

Yagize ati: “Ubumwe bw’Uburayi butewe ishema n’uko u Rwanda ari igihugu gifite intumbero yo gukora inkingo kandi bigakorerwa mu gihugu. Rero Ubumwe bw’Uburayi bwafashe icyemezo cyo gushigikira iyi gahunda binyuze muri FDA biciye mu buryo ubwo aribwo bwose haba mu kugenzura inkingo, no gucuruza izo nkingo zizakorerwa mu Rwanda. Tuzazana abafatanyabikorwa b’inzobere mu gukora imiti n’inkingo.”

Uyu mushinga ugomba gushyirwa mubikorwa mugihe cyimyaka ibiri ufite ingengo y’imari ingana na miliyoni 2 z’ama Euro. Aho biteganijwe ko impuguke zigera kuri 200 zizashobora gutera inkunga Rwanda FDA binyuze mu ngendoshuri aho bazasangiza ubumenyi abakozi ba Rwanda FDA.

Uyu mushinga uhuza impuguke z’ibigo by’ubuzima byo mu bihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi n’abakozi ba Rwanda FDA, hagambiriwe kukugera ku ntego z’umushinga.