Ishami rishinzwe ibiribwa ku isi WFP riratabariza ibihugu bya Kenya Somalia na Ethiopia. Kubera inzara ivugwa muribyo bihugu bitewe n'izuba ryinshi ryacanye rigateza amapfa.
Bamwe mu baturage bo muri Somalia batangiye guhungira mu nkambi z'impunzi kugirango barebe niba bafashwa kubona ibyo kurya nkuko RFI yabitangaje.
Abahanga bavuze ko bitewe n'izuba ryinshi ryacanye imyaka yari mu murima yarumye ndetse n'amatungo arapfa kubera kubura ibyatsi n'amazi yo kunywa.
Amatungo kubera kubura amazi n'ubwatsi ameze nabi
Ibi ngo byaherukaga kuba muri Somalia mu myaka 40 ishize
Mu nkambi ya Baidoa haravugwa abantu 26 bamaze gupfa muri Nzeri na Nyakanga uyu mwaka bazira inzara, uyu mubare ngo ugizwe n'abana n'abagore.
Bagabo John