Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yatangaje ko Itangazamakuru ribujijwe gukora ibiganiro by’Ubuvuzi cyangwa ibyerekeye imiti badahawe icyangombwa na minisiteri y'ubuzima.
Minisante yakomeje ivuga ko “Birabujijwe kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi binyuze mu isakazamashusho, ibiganiro by’itangazamakuru, ibitabo, ubutumwa bushyizwe ku mihanda cyangwa ubundi buryo. Ibigo by’itangazamakuru bibujijwe gutangaza ibikorwa byo kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi.
Muri Mutarama 2019 Minisiteri y’ubuzima
yari yashyize hanze itangazo rikubiyemo amabwiriza yashyizweho umukono nuwahoze ari Minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba, rihagarika inzira zose zakoreshwaga mu kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi.
Bagabo John
