•     

Musanze: Nyakatsi yo kuburiri intandaro y'amavunja adacika kubasigajwe inyuma n'amateka

Abasigajwe inyuma n'amateka bo mu kagali ka Ninda mu murenge wa Nyange ni mu karere ka Musanze, bavuga ko kubera ikibazo cy'umwanda uterwa no kuba bakiryama ku byatsi amavunja abamereye nabi,aho usanga amavunja yiganje ku bana bari munsi y'imyaka 12, basanga badakorewe ubuvugizi kunzego bireba ngo bahabwe ibiryamirwa bamwe amavunja yabahitana.

Kutagira isaso intandaro y'amavunjya muri Musanze.

Bamwe mubabyeyi baganiye ni tangazamakuru bagarutse kumpamvu zitandukanye zituma amavunja adacika mu miryango yabo, kuko ahanini usanga babura ni miti yo kwifashisha iyo bamaze kwihandura,nokuba amazu yabo adakoze neza kuko ashaje ndetse na nyakatsi ku buriri.

Tariki Berancilla yagize ati:"nisasira  ibyatsi nkabisasa hasi ntekereza ko aricyo gitera amavunja.ariko mbonye matera ni gitanda nanjye nkakura ibyo byatsi kuburiri byamfasha  guhangana n'umwanda arinawo utuma mpora ndwaje amavunja adakira."

Isazo y'ibyatsi niyo ntandaro y'amavunja muri Musanze

Ni mugihe Muhawenimana nawe yavuze ko impamvu amavunja adacika aruko ntamiti babona yo gushira mu birenge,abayobozi barayibemereye ntibayibaha, nokuba barara hasi nabyo byayatera.

Tuyisenge Vedaste ni umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyange avuga ko mbere na mbere igikenewe Ari ukwigisha kugira isuku.

Yagize ati:"duhora tujya inama nabo inshuro nyinshi  kuko hari na gahunda yo kubafasha kugirango niyo nyakatsi yo kuburiri icike. ariko guhindura imyumvire abantu bakagira isuku nicyo gikuru,kuko n'ejo bundi hari nabo twahaye matera."

Ikibazo cy'amavunja ahanini usanga yiganje  mu midugudu ya Kansoro na Nyirabutaka mu kagali ka Ninda muri uyu murenge wa Nyange. Aho usanga abana bari munsi y'imyaka 12 aribo bazahajwe n'amavunja kurusha abandi.

Umugiraneza Alice 