Tanzania: Polisi yemeje ko Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza witwa Regan yitabye Imana aho bicyekwa yaba yi yahuye nubwo bagitegereje ibizava mu bizamini byo kwa muganga.
Umunyeshuri wigaga muri Kaminuza mu ishami ry'icunga mutungo witwa Regan, yitabye Imana aho bicyekwa ko yiyahuye nkuko Polisi yo mu intara ya Mtwara yabitangaje.
Umuyobozi w'ungirije wa Polisi mu intara ya Mtwara witwa Nicodemus Katembo, yatangarije ikinyamakuru Mwananchi ko amakuru yuko Regan yitabye Imana bayamenye ariko baracyategereje ibisubizo bya Dr wasuzumye umurambo kugirango hamenyekane icyateye urupfu rwa Regan nubwo iperereza ry'ibanze ryerekana ko ashobora kuba yiyahuye.
Uyu musore biravugwa ko ubusanzwe yibanaga munzu ya wenyine, bityo bakaba bacyeka ko yaba yiyahuye.
Bagabo John