Umupolisi witwa David Okebe Goga, wari usanzwe akorera mu gace ka Homa Bay, yishe abana be babiri na muramu we arangije nawe ahita yimanika mu mugozi ahasiga ubuzima.
Polisi yomuri Hom Bay yatangiye iperereza ngo hamenyekane icyateye umupolisi witwa David Okebe Goga, kwica abana be babiri ndetse na muramu we hanyuma nawe agahita yimanika mu mugozi agahita ahasiga ubuzima.
Amakuru avuga ko uwo Mupolisi yari yaragiranye amakimbirane n'umugore we ahita yahukana muri Gashyantare uyu mwaka wa 2025.
Bivugwa ko uwo mugore nyuma yo kwahukana, yahise atwara n'abanabe babiri, ariko umugabo nti yanyurwa kuko ubwo yateguraga umugambi mu bishya wo gukora ayo marorerwa nkuko yasize abyanditse mbere yuko yimanika.
Uwo Mupolisi ubwo yateguraga kwihekura, yabanje gusaba umugore we ko yamwoherereza abana be bakajya kwiga hafi yaho bari batuye, maze Uwo mugore ahita aba mwoherereza.

Nyuma yaho abo bana nakigera mu rugo, uwo mu byeyi gito yahise afata babana be abaha imigati irimo iburozi uko Ari babiri hamwe n'amuramu we w'umwana uri mu kigero cy'abo bana be.
Nyuma yo kurya iyi migati Bose bahise bapfa maze nawe ahita yimanika mu kagozi ariko asiga ubutumwa yanditse ko yabonaga atakomeza kubaho mu buzima bogoranye ahitamo gukora ariya mabara.
Polisi yatangaje ko mu iperereza ry'ibanze bigaragagara ko abo bana bishwe bazize kurya ibintu birimo uburozi kuko basanza imigati ndetse n'icyupa bivugwa ariyo ryarimo uwo muti wasizwe kuri iyo migati abana bariye.
Bagabo John
