•     

Rubavu. Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda yasabye abarokotse Jenoside kwitandukanya n'umwanzi.

Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda yashimiye Ubuyobozi bw'Igihugu bwita ku barokotse Jenoside abereka ko Igihugu kibakunda asaba gukomeza kwitandukanya n'umwanzi washaka kugambanira u Rwanda n'Abanyarwanda binyuze mu ikwirakwizwa ry'ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri w'Ingabo Juvenal Marizamunda yasabye abarokotse Jenoside kwitandukanya n'umwanzi.

Minisitiri Marizamunda yavuzeko  Ingengabitekerezo ya Jenoside yakwirakwijwe ndetse ishyirwa mu bikorwa,n'ubu igikwirakwizwa n’abayambutsa imipaka binyuze mu ikoranabuhanga.

Akomeza avuga  Dufite icyizere ku rubyiruko rw’u Rwanda ko ruzatanga umusanzu ukomeye mu kuyirwanya bakoresheje ubushobozi Igihugu cyabahaye

Minisitiri Marizamunda yagize Ati" 
Kwibuka ni umwanya wo gusubiza amaso inyuma, tukibuka kandi tukamagana politiki mbi yashyize imbere ivangura n'amacakubiri byavuyemo kwikora mu nda Igihugu kigatakaza abarenga miliyoni bazira gusa uko baremwe".

Ikindi nuko Kwibuka kandi Ari umwanya wo kuzirikana no gushima ubwitange n'ubutwari bwaranze ingabo za RPF-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorerwaga abatutsi zikubaka umusingi w'ubumwe bw'Abanyarwanda

Ni umwanya wo kuzirikana ubutwari n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda turangajwe imbere n'Ubuyobozi bwiza bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aho twahisemo kubana nk'abavandimwe tukaba umwe, kureba kure, kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye twese.

Mu gusoza ijambo rye Minisiri Marizamunda yongeye kwibutsa Kwibuka Ari ngombwa kuko biduha imbaraga zo kwiyubaka no kurwanya abapfobya Jenoside n'abagoreka amateka yayo nkana kubera uruhare bo n'ababashyigikiye bayigizemo.

Bagabo John