•     

Yishe umuturanyi we amuziza guhora amubaza impamvu atarongora

Umugabo umwe wo mu Ntara ya North Sumatra muri Indonesia yatawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwica umuturanyi we w’imyaka 60, azira ko yahoraga amubaza impamvu atarashaka umugore kandi afite imyaka 45 y’amavuko.

Raporo zo muri ako gace zigaragaza ko ukekwaho icyaha yateye Asgim Irianto, wahoze ari umukozi wa Leta uri mu kiruhuko cy’izabukuru, iwe mu rugo amukubita igiti. 

Ibi byabaye  nyuma y’amakimbirane yari amaze igihe hagati yabo, aterwa n’uko nyakwigendera yahoraga avuga ku kuba ukekwaho icyaha atararongora.

Abaturanyi bahise batabara bamujyana kwa muganga, ariko aza kwitaba Imana nyuma. 

Polisi yahise itangira gushakisha ukekwaho icyaha, iza no kumuta muri yombi nyuma y’igihe gito ibi bibaye.

Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bari kuganira ku gitutu sosiyete ishyira ku bijyanye no gushaka no kubaha uburenganzira bwa buri muntu bwo kwihitiramo imibereho ye bwite.

Bagabo John