•     

Yesu wakoreshaga ibiyobyabwenge yishwe arashwe na Polisi

Wayne Volz wiyitaga Yesu icyarimwe n'Imana, binavugwa ko yana koreshaga ibiyobyabwenge yishwe arashwe na Polisi ahasiga ubuzima nyuma yamakimbirane yagiranye n’ababyeyi be, Polisi ubwo yajyaga guhoshya ayo makimbirane nibwo yatangiraga kuyirasaho , maze bahita bamurasa ageze Kwa Muganga ahita yitaba Imana.

Uyu Yesu yari atuye  muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaje kugirana amakimbirane n'ababyeyi be nyuma yo kuvuga amagambo, agaragaza ko ari ‘Yesu akaba  n’Imana icyarimwe.

Kuri uyu wa gatanu Tariki ya 18 Mata 2025 nibwo uyu Yesu yarashwe na Polisi, ubwo yajyaga gutabara aho uyu mugabo yari yateje umutekano muke.

Umuyobozi wa polisi mu gace ka Polk muri Florida, Grady Judd, yatangaje ko uyu musore yari yabanje kugirana amakimbirane akomeye n’ababyeyi be aho yakubise Nyina na Se, ibi akaba yabikoze nyuma yo kubanza kubambura amatelefone, atangira ku bambwira ko Ari Imana hanyuma Nyina Ari Shitani .

Polisi ikihagera yasanze Volz ari kugendagenda imbere y’inyubako. Ubwo bamusabaga guhagarara yahise yiruka, ndetse atangira kurasa imodoka y’abapolisi., maze Polisi ihita  imurasa, ajyanywa kwa muganga aza gupfa nyuma y’iminota mike ahageze

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho gukoresha ibiyobyabwenge kandi ko bikekwa ko aribyo byamuteye gukora ibyo yakoze.

Bagabo John