Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe Bruno Rangira yabwiye abaturage bo mu Kagari ka Nyabigega, Umurenge wa Kirehe mu Nteko Rusange y'abatura ko Ubuyobozi bwahagaritse Jenoside burahari kandi buharanira ko itazongera.
Ku gicamunsi, cyo kuri uyu wa gatatu Tariki ya 9 Mata 2025 , Umuyobozi w'Akarere Bruno Rangira yifatanyije n'abaturage bo mu Kagari ka Nyabigega mu Murenge wa Kirehe mu nteko y'abaturage, ageza ku baturage ubutumwa bwo kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kwirinda uwashaka kubazanamo amacakubiri, kwitabira gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 31.

Yagize Ati" Buri mwaka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bongera gusubira muri ayo mateka, icyo tubabwira ni ukwihangana, kubakomeza kuko turi kumwe, kandi ko Jenoside itazongera ukundi, ko Ubuyobozi bwayihagaritse buhari kandi buharanira ko itazongera".

Mayor yakomeje avuga ko Ubutumwa baha abaturage, Ari uko muri ibi bihe haba muri iki cyumweru cy’icyunamo, haba mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwanya basaba abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, kuba maso, bagashya uwo ari we wese wabazanamo amacakubiri cyangwa se uwashaka kubasubiza inyuma.
Abadaba ko bakomeza kwitabira ibikorwa byo kwibuka, ariko kwegera abarokotse Jenoside, kubafata mu mugongo, kubaba hafi kugira ngo muri ibi bihe biba bitaboroheye, igihe twibuka badahura n’ihungabana cyangwa ngo bumve bari bonyine.
Bagabo John
