Umusaza w'imyaka 59 witwa Mshamu Omary Mpulu usanzwe ari umubaji, yiyahuye azira kuba afite amadeni menshi nkuko Polisi yabitangaje.
Uyu musaza yafashe urugendo ajya mu karere ka Kilwa avuye i Dar Es Salaam bamusanga yiyahuye munzu abagenzi bacumbimbikamo.
Amakuru yaje kumenyekana ko uyu musaza yiyahuye nyuma yaho abakora amasuku baje bagakomanga bakabona adakingura, niko gufata umwanzuro wo gusenya urugi.

Basanze yimanitse akoresheje ishuka
Bagezemo basanga yimanitse akoresheje ishuka yamanitse hejuru ku idirisha.
Gusa nubwo byatangajwe ko icyatumye yiyahura byatewe n'umwenda yari abereyemo abantu. Ariko ntabwo hatangajwe umubare w'amafanga ndetse n'abantu bamwishyuzaga uko bangana.
Bagabo John.
