Abarobyi basaga 115 muri Guinea Conakry, bari mu bitaro nyuma yo kuva kuroba bakibasirwa n'indwara itaramenyekana y'ibiheri bivanze n'ibisebe mu maso.

Umuganga mu bitaro bya Donka, Dr Karamba Kaba, yavuze ko ubwo burwayi butaramenyekana butanduza.
Uyu muganga yavuze ko abarwyi bose bazanwa kwa muganga bari kuvurirwa ubuntu kandi ko hamaze gufatwa ibiziamini ngo bijye gusuzumwa muri laboratory kugirango hamenyekane ubwo ko bwiyo ndwara ituma umuntu azana ibiheri bivanze n'ibisebe by'umwihariko mu maso.
Iyi ndwara ntabwo iramenyekana iri kwibasira abarobyi muri Guinea Conakry
Kugeza ubu ntacyo Minisiteri y'Ubuzima muri Guinea Conakry iratangaza kubijyanye n'icyo cyorezo kibasiye abarobyi.
Hari impungege ko hari bamwe mu barobyi bafite ibimenyetso by'iyo ndwara ariko bakaba badashaka kugana ibitaro ngo babone ubuvuzi.
Iyo ndwara usibye gufata mu maso, iranafata ibindi bice by'umubiri harimo inda ndetse n'ibice by'imyanya y'ibanga.
Gilbert MAHAME