•     

Buri minota ibiri umukobwa umwe ku isi aba yanduye ubwandu bwa virusi itera Sida (OMS)

Mubushakashatsi bwakozwe muri 2021 na OMS bwerekanye ko buri minota ibiri umukobwa umwe aba yanduye virusi itera Sida ku isi

Buri minota ibiri umukobwa umwe aba yanduye virusi itera Sida ku isi

Muri ubwo bushakashatsi bwerekana ko buri munsi abantu 4,000 bandura virusi itera Sida, muri abo bantu  1,100 ni urubyiruko.

Iyi raporo y'ubu bushakashatsi ivuga ko nibikomeza gutya muri 2025 abantu benshi bazaba baranduye virusi  virusi itera Sida.

Mubindi iyo raporo ivuga ni uko muri 2025 hazaba habarurwa Miliyoni 1.8 by'abantu bazaba bafite ubwandu bushya mu gihe bya komeza gutya.

Muri 2022 Noella Bigirimana, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) yavuze ko n’ubwo ubwandu bushya bwa SIDA butiyongera mu Rwanda, kuko hashize imyaka 15 buri ku rugero rwa 3% ku bantu bakuru uhereye ku myaka 15, ndetse no kuri 2% ku bana bayivukana, byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24.

Ikindi cyagaragaye ngo ni uko muri urwo rubyiruko, abakobwa bayandura bikubye kabiri abahungu.

Mu mpera z’umwaka  wa 2021, abafite ubwandu bwa SIDA ku isi hose babarirwaga muri miriyoni 38,4, harimo abantu bakuru miriyoni 36,7 n’abari munsi y’imyaka 15 babarirwa muri miriyoni 1,7.
Muri abo bose ab’igitsina gore ni bo benshi kuko ari 54%, kandi umubare munini ni uwo mu bihugu bya Afurika byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Bagabo John