•     

Abagabo barwaye Kanseri y'ibere ngo baribazi ko ituruka mu Mashereka gusa

Bamwe mu bagabo bagize ibyago byo byo kurwara Kanseri y'ibere, ngo bari bazi ko arindwara ituruka mu Mashereka kubera ko abagore aribo bonsa

Kanseri y'ibere Ntabwo ifata abagore gusa kuko n'abagabo barayirwara

Ruzindana Emille utuye mu Karere ka Nyaruguru mu murenge wa Kibeho hamwe na Nsengumuremyi Paul utuye mu Karere ka Nyarugenge, ni umwe mu bagize ibyango byo kurwara Kanseri y'ibere mu gihe bumvaga ko Kanseri y'ibere ifata abagore Kuko bonsa aho bavuga ko ituruka mu mashereka.

Ruzindana Emille mu kiganiro yagiranye na rubandarw yagize ati: "Narinzi ko ntamugabo urwara Kanseri y'ibere kuko numvaga iba mu Mashereka bityo ko abagore  bonsa akaba aribo barwara Kanseri y'ibere, ariko ubu ndi umutangabuhamya yuko n'abagabo barwara Kanseri y'ibere abibeshya ko ifata abagore gusa icyo ni kinyoma."

Mugihe Nsengumuremyi Paul we yavuze ko nawe yari afite imyumvire yuko nta mugabo urwara Kanseri y'ibere

Ati: " Nge nafashwe na Kanseri y'ibere nkiri ingimbi mfite imyaka 15 numvaga ari indwara ntashobora kurwara ariko nyuma bamaze ku nsuzuma bambwiye ko ari Kanseri ndetse barambaga ibere barikuraho, bityo ntigahakagire umugabo uvuga ko Kanseri y'ibere ari indwara yabagore gusa."

Aba bagabo bombi bakanguriye bagenzi babo mu gihe bumva mu mabere harimo akantu kameze nka kabyimba ko bakwiriye kwihutira kujya kwa muganga baka basuzuma hakirikare kuko iyo itarakurenga iravurwa igakira.

Dogiteri Ntaganda Evariste, umukozi mu kigo cy'ubuzima RBC ushinzwe Ishyami ry'indwara zitandura, avuga ko abagabo bagomba guhindura imyumvire bakareka kuvuga ko ari indwara z'abagore cyangwa se ngo bavuge ko ari amarozi ahubwo bakwiye kujya kwisuzumisha hakirikare kugirango nibasanga arwaye abaganga batangire ku muvura hakirikare kuko iyo Kanseri ivuwe vuba irakira.

Abagabo 23 nibo barwaye Kanseri y'ibere nkuko Ikigo cy'ubuzima RBC kibitangaza 

Ubusanzwe abantu bamenyereye ko ubu bwoko bwa kanseri y’ibere yibasira abagore nyamara imibare ya RBC igaragaza ko umwaka ushize mu bantu 650 basanganye iyi ndwara abagera kuri 30 bari ab’igitsina gabo. 

Haracyari ikibazo cy’abaganga b’inzobere mu kuyivura kuko mu 2019 mu gihugu cyose hari abaganga 10 bafite ubumenyi bwo kubaga muri rusange bavurira ku bitaro bitandukanye n’umwe wabizobereye mu kuyivura (spécialistes).

By Gilbert MAHAME