Umugabo muri Nigeria ariho arashakisha ahantu yakoreshereza ibipimo bya DNA nyuma yokujya kureba umugore we aho akorera ku kazi, yakubita amaso Boss we akabona arasa n'uruhinja baherutse kubyara vuba.
Uyu mugabo ukoresha amazina ya XBrianDennis kuri Twitter, yavuze ko yagiye kureba umugore we aho akorera ku kazi hanyuma abona Shebuja w'umugore we asaneza mu maso n'uruhinja baherutse kubyara bituma agira amakenga yo kumenya neza niba uriya mwana ari uwe.

Ubwo butumwa yanditse kuri Twitter bugira buti" Nagiye ku biro aho umugore wange akorera ku wagatanu, nabonye neza Boss asa n'umukobwa wange, nahise nibaza ni kuki uwo mwana wange tudasa cyangwa ngo ase na Nyina? Umugore wange arashaka ku ndindagiza, isura y'uwo mwana ntabwo isa n'iyange".
Uwo Mugabo yahise atangira kubaza abantu ngo bamurangire ahantu ashobora kubona Service zo gupimisha DNA kugirango amenye neza ukuri kuwo mwana udasa nawe ahubwo akaba asa na Boss w'Umugore we.
Abakurikira uwo mugabo kuri Twitter bahise ba murangira ahantu mu murwa mukuru wa Abuja ko bafite ibiciro bihendutse bya DNA
Bagabo John
