•     

Afurika yatanze ibyifuzo by'ejo hazaza h'ubuzima

Ikigali hateraniye Inama mpuzamahanga ya gatanu nyafurika (AHAIC) 2023 yahuje abafatanyabikorwa batandukanye igamije kugira amajwi y’umugabane wose mbere yo kwitabira inama ya 78 y’Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (UNGA 78) n’inama ya 28 y’ Inteko y’ibihugu (COP 28) izaba muri Nzeri n' Ugushyingo uyu mwaka 2023

Iyi nama izamara iminsi itatu iteraniye muri Convention Center

Iyi nama igamije gukusanya amajwi y’umugabane wa Afurika yose mbere yo kwitabira inama ya 78 y’Inteko rusange y’umuryango w’abibumbye (UNGA 78) n’inama ya 28 y’Inama y’ibihugu bigize Umuryango (COP 28) izaba muri Nzeri na Ugushyingo uyu mwaka.

Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko niba uyu mugabane ushaka gukemura ibibazo bibangamira ihuriro ry’ubuzima n’imihindagurikire y’ikirere, ibihugu bya Afurika bigomba kwerekana umwanya uhuriweho mu nama mpuzamahanga ku buzima n’ikirere.

Ati"Tugomba kugira ubutumwa bumwe kuri Afurika imwe mugihe tugaragaje ibibazo n'ibisabwa muri UNGA 78 na COP 28 kuko icyo gihe ari bwo dushobora guhindura impinduka muri politiki mpuzamahanga ikenewe kugira ngo ibyo abaturage ba Afurika bakeneye babibone "

Minisitiri w'ubuzima Dr Nzanzimana Sabin

Yavuze ko iyi nama izatanga urubuga rwo gushimangira ubumwe bw’Afurika mu gihe tugihangana n' ingaruka mbi z’icyorezo  cya Covid-19 ndetse byatumye  n’ubukungu butifata neza.
 
Umuyobozi w'agateganyo w'ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya indwara (CDC), Ahmed Ogwell Ouma yagize ati: "Nubwo twemera ko ibihugu by'Afurika nabyo bigomba kugira uruhare mu gushora imari muri gahunda z’ubuzima, tugomba no kumenya ibisubizo biyobowe n’Abanyafurika ku Banyafurika."

Umuyobozi mukuru wa Amref Afurika, Dr. Githinji Gitahi yavuze ko ari ngombwa ko abayobozi bose bavuga kandi bakagira igitekerezo kimwe nk'umugabane kandi ntabwo buri gihugu gishobora kwihagararaho.

Dr. "Ati:" Kuba hari indwara zitandukanye nka Ebola, Covid- 19 byatumye uyu mugabane uhura n'imbogamizi zitandukanye.

AHAIC 2023 yahuje abayobozi bakuru b'Abanyafurika, abanyapolitiki,  abashakashatsi, abafata ibyemezo ndetse na sosiyete sivile kugira ngo baganire ku buryo bunonosoye  ibiganiro ku bijyanye  n'imihindagurikire y’ikirere ku isi ku buryo bwo kunoza politiki y’ubuzima.

Bagabo John