•     

Inzego z'Ubuzima zikomeje ingamba zo guhangana n'igwingira ry'abana rikigaragara mu gihugu

Ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi cyatangiriye mu karere ka Musanze kuri uyu wa 12 Kamena 2023, inzego z'ubuzima zavuze ko hashyizweho ingamba n'ubukangura mbaga mu kurwanya igwingira ry'abana rikigaragara hirya no hino mu gihugu .

Hatangijwe icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umubyeyi n'umwana

Mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Kinigi, niho hatangirijwe icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana ku rwego rw'igihugu.
Ni icyumweru kizatangirwamo serivisi zirimo kuboneza urubyaro, gupima abana ibiro n'uburebure, gutanga ibinini by'inzoka na Vitamini A.
Izi serivisi zose zizakomeza gutangwa hirya no hino mu bigo nderabuzima n'amavuriro mato.

Bamwe mu babyeyi bavuga ko kuba izi service zizatangirwa mu bigo nderabuzima n'amavuriro mato bizafasha ababyeyi kuzitabira.

Uwitwa Nyiranyana Fiona, uri mubari bitabiriye ibi birori yagize ati" iyi gahunda turayishimiye kuko izakorerwa mu bigo nderabuzima bizatuma ababyeyi bayitabira kuko harimo abashobora kwitwaza ko ahatangirwa izo service arikure bigatuma batajyayo, ariko kuba twegerjwe izi service tuzazitabira  turi benshi nacyane ko harimo abari baracikanwe nazimwe murigahunda  harimo no guhabwa inkingo ku bana 

Undi yagize ati" twamaze gusobanukirwa ibyiza byo kwita kubana bacu kugirango tubarinde igwingira harimo no kubahiriza gahunda zose zijyanye no kwita ku buzima bw'umwana. "

Kuri iki kibazo ki igwingira ubuyobozi bw'akarere ka Musanze buvuga ko bari mu ingamba kugirango barandure igwingira ry'abana mu karere ka Musanze,  nkuko byatangajwe n'umuyobozi w'akarere Ramuri Jeanvier,  kuko ingamba  bafashe nizijyanye nuko abana bose bari munsi y'imyaka itanu bagomba kubona inkingo zose ndetse n'abagore batwite bagakngirirwa kujya kwisuzumisha kugirango barebe ubuzima bw'umwana uko bumeze kugeza igihe cyo kubyara,  bizeye ko izi ngamba zizatanga umusaruro bikagabanya imibare bafite ya 45,6 y'igwingira ry'abana. 

Mambo Claude Umuyobozi wa RBC yavuze ko Igwingira rikiri hejuru ugereranyije n'intego ya Guverinoma yari yarihaye 

Ati" imibare yerekana ko igwingira rikiri hejuru igereranyije n'intego ya guverinoma yari yarihaye yuko muri 2024 bazaba bari munsi ya 19% ariko turacyari kuri 33% mu bushakashatsi buheruka gukorwa muri 2020., bityo ko Guverinoma yashizeho ingamba zoguhangana n'igwingira ry'abana hitabwa ku babyeyi batwite kugirango babone indyo yuzuye kuko iyo umubyeyi utwite atabonye indyo yuzuye  bituma Umwana uri munda adakura neza uko bikwiriye bikaba byamuviramo kugira igwingira".

Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwakoze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare [NISR], bwerekana ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Muri rusange kugeza mu mpera za 2020, ubwo hakorwaga ubushakashatsi, abana bagwingiye mu Rwanda bari bageze kuri 33%. Ni mu gihe gahunda ya guverinoma ari uko mu 2024 bazaba ari 19% gusa.

NISR igaragaza ko Intara y’Amajyaruguru yihariye 41% by’abana bagwingiye, Uburengerazuba bukagira 40%, Amajyepfo akagira 33% mu gihe Uburasirazuba abana bagwingiye ari 29% naho Umujyi wa Kigali ukagira 21%.

Bagabo John